DR GASARASI MEMORIAL

Suite au décès du Dr. Augustin Gasarasi, nous avons eu beaucoup d’émouvants témoignages sur ce que vous avez partagé avec le défunt. Nous vous proposons d’utiliser ce site pour présenter vos condoléances à la famille et rapporter toutes les anecdotes.

Following the passing of Dr Augustin Gasarasi we have had moving testimonials on your experiences with the late.
We invite you to express your condolences to the family and to record past anedoctes with the late on this site.

Nyuma y’aho umubyeyi wacu Dr Augustin Gasarasi atabarukiye, mwatugejejeho ubutumwa bwinshi budukomeza ndetse bunajyanye n’ubuzima mwasangiye nawe. Mwakomeza kubidusangiza kuri uru rubuga .


La famille du Dr. Augustin Gasarasi . Umuryango wa Dr Augustin Gasarasi . Dr Augustin Gasarasi ‘s family

30 thoughts on “DR GASARASI MEMORIAL

  1. Ibyo numvise mbuze uko nifata…. Uyu niwe numvaga duhuje imyumvire ku bibazo bidushengura. None nawe Imana iramutwatse kandi twari tukimukeneye. Yabaye umugabo w’inyangamugayo, inshuti nya nshuti, n’umubyeyi waranzwe n’urukundo rwa bose.
    Imana idufashe kwihanganira igenda rye, kandi azaduhagarire ku Imana mu gihe tutaramusangayo??

  2. Thank for being my grandfather. Thank you for watching out for me at the braai that was hosted by our other grandparents. Thank you for your strength, discipline and patience in raising me, for the trips and games, for the stories and guidance. May God rest your soul, until we meet again.

  3. We had the privilege of knowing and living with the late Dr A. Gasarasi for a decade or so. Dr Gasarasi was a very special person both to our dear late mother Mrs Agnes Mporanzi and to us: a fellow Christian, an entertaining companion always with a smile, a faithful and selfless friend one could always lean on. Brother Augustin, your departure was too difficult to take although we have to accept God’s will. We keep fond memory of you; forever you will remain special to us, as we look forward to meeting you again in heaven, to leave you nomore. Grace & Aminadab Butorano

  4. Hommage à mon cher parrain ❤️
    Homme intègre, papa bonheur, papa super cool avec qui je rigolais beaucoup, tu viens de laisser un vide dans ma vie ?.
    Après avoir perdu mon père dès mon plus jeune âge, tu as tout de suite pris la relève, je suis devenue un membre de la famille, je passais une bonne partie des vacances avec vous, je me sentais vraiment bien entourée et très aimée.
    Merci pour tout ce que tu as été pour moi.
    Parrain généreux, je n’oublierai jamais tes multiples cadeaux depuis ma tendre enfance entre autres des chaussures de luxe de chez Salamender à Kigali, je les vois encore …
    Tu m’as accompagnée tout au long de mes études, tu m’envoyais des lettres quand j’étais à l’internat pour m’encourager, un geste extraordinaire dont je suis très reconnaissante. c’était un moment de joie lorsqu’ une lettre timbrée arrivait par la poste, je la relisais au moins trois fois avant la ranger.
    Tes conseils précieux sur le choix des études ont fait de moi ce que je suis aujourd’hui, Merci encore.
    Cher parrain, tu nous as quittés pour d’autres cieux, je reste convaincue que ce n’est qu’un Aurevoir, nous nous reverrons un jour ??
    L’amour que tu as semé dans la famille et autour de toi est comme une bougie qui restera allumée dans nos cœurs.
    Repose en Paix cher parrain,
    A nous revoir!
    Ta filleule qui t’aime Myriam Nzanana

  5. Docteur Augustin Gasarasi
    Umbabarire nkuvuge uko nakubonye nkanabigukundira kugeza udusezeye bamwe tutabizi. Ese burya tuvugana bwaribwo bwanyuma sinabimenya ? Ugenda ariko wagendanye ishema n’isheja bisa nkuko wabayeho. Ngusabye imbabazi kuko usomye ibyo nanditse, ndakuzi, wandakarira kuko ubusanzwe, uzira ibikugira igitangaza nyamara uricyo ni ukuri.

    Nakumenye uri muganga i Rutongo hariya hafi ya Kigali. Ndibuka aho urugo rwawe rwari ruri, uhaba mu mutuzo n’uwo mwashakanye, kandi mukwiranye. Abana bawe bari bato, ubu ni ababyeyi bakwibarukiye abuzukuru. Mbega urugwiro, mbega uburere, mbega amahoro n’ubugwaneza byabaga iwawe!

    Ndakwibuka Docteur Gasarasi, kuko niko twakwitaga twese, ubwo mu bitaro bya Rutongo wari ukuriye, wowe ubwawe, buri igihe wazengurukaga ibitaro byose ugaragiwe n’abafasha bawe, aba infirmières, ukegera igitanda cya buri murwayi, ukamwibariza uko ameze ukareba dossier ye ibyemezo ukabifatana niyo ikipe y’ababavura.

    Uvuye i Rutongo waje kwikorera mu mujyi i Kigali. Mbega abantu ngo barakwirukira! ivuriro ryawe ryabaga ryuzuye abakurindiriye. Bivugiraga ko wabakoragaho rikaka bagakizwa n’ubumenyi n’impuhwe wari uzwiho. Intambara yo kanyagwa, yaje kuzambya byose ubuhanga, ubumuntu byawe ubijyana imatage.

    Ese utakuzi yamukubwirwa ate koko ? Yewe biragoye kukurondora neza uko uri koko. Gusa uwakureberaga kure yakubonagamo umugabo w’iyubashye, ukeye, yakandagira ukabona afite ikintu kidasanzwe, uburere bw’imfura bukanga bugasendera, inseko itava ku munwa, igasesekaza ubumanzi bugatera ineza ukurebye mu maso. Yewe ntabeshye, ubusesure bwari kamere yawe. Bwa busesure maze kuvuga, bwarakokamye kugeza ku ndunduro. Ubwo watuvagamo, mu maso hawe, hamurikiye abari hafi yawe uba urabemeje pe! pe! . Koko umuntu apfa uko yavutse.

    Docteur Gasarasi kandi mubyeyi, ndibuka ubwo wazaga ku ivuko hariya i Gishamvu, kwa mzee. Ubwo numvise ko wahaje, ndikora nza kubaramutsa n’umuryango wawe. Ntakubeshye natunguwe n’ubwicishe bugufi bwawe. Wowe Docteur wize iburayi, muri kirya gihe, nzaga wicaranye n’abaturanyi baho uvuka. Icyandangaje, nuko wari uzi buri wese mu izina kugeza no kumicuko, nyamara utarahabaga kuko wiberaga i Kigali. Byanteye ineza n’urugero rwiza rwo kwicisha bugufi. Byanyibukije ko uri umuntu wemera bitabaho kandi ukabyerekana. ikimenyimenyi, kuri telephone yawe, uguhamagaye cyangwa ukamuhamagara yiboneraga Bikira Mariya. Ni umubyeyi windahemuka akuduturire Imana nyiribuzima. Wabayeho utabara amagara y’abantu, ubaha ubuzima ngo bibesheho, ubu ni Bikira Mariya tukuragije, abyumve abyiteho, Imana iguhe ubuzima bw’iteka. Ahasigaye, ni aho ubutaha, haba ejo cyangwa kera tuzahurira mu ijabiro kwa Jambo. Hagati aho udusabire.

  6. Que dire Tonton?
    j’ai tellement de souvenirs depuis que j’ai l’âge de penser…A Rutongo j’ai quelques souvenirs disparates
    j’étais bien trop jeune mais j’étais impressionnée par cet endroit qui pour moi avait des airs de club de vacances avec une piscine et un court de tennis….
    mais je me souviens très bien quand vous avez déménagé à Gakoni. vous étiez impressionnant pour moi, depuis que j’étais gamine comme vous étiez un médecin réputé,
    pourtant tellement accessible et jovial parce que vous me disiez toujours bonjour avec une telle joie et un grand sourire enjoué…

    Quand j’étais petite je pense que je passais au moins une fois par an quelques jours à Gakoni… plein de souvenir très agréables!
    pour moi Gakoni reste un de mes meilleurs souvenirs d’enfance parce que je retrouvais les boites de lego pleins à craquer, les BD … sans compter les délicieux desserts de Tante Marie Thérèse ou de Ghislaine quand elle rentrait en vacances
    je ne m’ennuyais jamais à Gakoni malgré que mes cousines avaient passé l’âge de jouer avec moi au lego et à la poupée

    on se retrouvait toujours à table le soir quand vous rentriez de votre cabinet à Remera où on priait en français tous les jours avant de manger vous chantiez la chanson “bénissez-nous Seigneur”
    je l’ai apprise chez vous(avant même que je comprenne ce qu’on disait…parce que j’avais oublié le peu de français que je parlais à un très jeune age)
    ensuite vint la guerre et la séparation…mais quand vous reveniez nous voir en Belgique vous me disiez bonjour exactement de la même façon enjouée avec ce grand sourire contagieux
    qu’il y a 30 ans et plus. C’est vraiment la chose qui reste gravée dans ma mémoire.

    Vous auriez pu encore profiter quelques années de vos petits enfants et d’une heureuse retraite méritée au soleil d’Afrique du Sud mais Dieu en a décidé autrement
    Mais je sais que vous êtes près du Créateur que vous avez craint car aussi loin que je me souvienne, vous avez toujours affiché votre foi chrétienne.

    Reposez en paix tonton, vous allez beaucoup nous manquer

  7. RIP MON PARRAIN
    Mon parrain , Imana ikwakire mubayo kandi ugiye uri parrain wanjye et en même temps mon Papa .
    nabuze Data nkiri muto , ariko narinziko nawe ngufite .
    wambereye Papa mwiza , sinakwibagirwa ko mbere yokujya kwiga , nazaga mubiruhuko , nkahisanga nk umuhungu uri muri bashiki be .
    sinakwibagirwa kandi mbere yogusubira kw ishuri ko wampaga impamba , kandi ukanyereka urukundo , ukanangira inama .
    Ndibuka ko twari dutuye i Nyamirambo , iyo nazaga mubiruhuko , nabaga meze nkufashe indege ngiye iburayi , kubera ibyiza nahasangaga bijyanye n ubuzima bw iburayi , akaba ariyo mpamvu nokugera inaha iburayi ntabwo byangoye kumenyera ubuzima bwakizungu .
    Sinakwibagirwa ko namenye kwiga gukora bwambere vaisselle hamwe n abashiki banjye , iyo twabaga tuvuye kumeza !!!
    Sinakwibagirwa ko iyo nabaga ndimurugo mubiruhuko , niho nigiraga n igifaransa niviriye i nyamirambo nubwo bitabaga binyoroheye guhindura ururimi !!
    Ndashimira Imana , yokuba naragusezeyeho mbere y icyumweru ko Imana ibahamagara mubayo , ntabwo narinziko aribwo bwanyuma tuvuganye .
    Papa ruhukira mumahoro , ndagukunda , kandi sinzakwibagirwa , wambereye parrain mwiza ,wambereye papa mwiza .
    RIP Papa

  8. Cher Dr Gasarasi
    La première chose à laquelle nous pensé quand nous avons appris ta mort est : Dieu nous prive de ton sourire, ta gentillesse, de ta bonne humeur…
    mais bon… continue de briller la où tu vas! Tout ce que fait le Dieu, que tu a si bien servi, est bon. Nous ne nous sommes pas vus plusieurs fois, mais à chaque occasion qu’on se voyait c’était la fête. Nous nous souvenons que dès la première fois que vous nous avez rendu visite (toi et ton épouse) à notre domicile, le courant est directement passé. Par la suite tous nos contacts par téléphone étaient des moments de pure joie.
    Tu savais mettre à l’aise tes interlocuteurs. Notre Maman Agnès Mporanzi le confirmerait. Elle nous parlait avec joie de ses jeudis de prières chez vous. En toi elle disait avoir retrouvé un frère. Malgré son âgé vous saviez toujours la mettre à l’aise dans ses jours difficiles en exil . Vous avez été présent auprès d’elle jusque dans ses derniers instants. Nous vous en remercions Dr Gasarasi.
    Merci pour tout ça que tu a été pour nous.
    Tu nous manqueras.
    Que Dieu t’accueille et t’accorde son repos. Qu’Il console ton épouse et toute ta famille.
    Eudosie et Aloys Kabano

  9. My uncle….
    Role model
    And a man that I always wished to meet. nubwo bwose IMANA igutwaye batabaye ariko igihe cyose twabashije kuvugana.
    Mwanyigishije kuba umugabo ndetse no gukunda gukora numvaga umunsi tuzahura nzababwira byinshi kurusha ibyo twavuganaga… Ibigwi byanyu bizahora mumitima ya benshi… Ndetse bamwe ntatwatinya no kuvuga ko wari INTWARI
    The love of the peace and harmony….

    Imana yagukunze kuturusha gusa, nsigaranye agahinda kenshi kumutima nari byinshi nari ngikeneye kwigira kuri mwebwe.

    Umuryango wa KALISA JEAN BLAISE tukwifurije iruhuko ridashira

    May YOUR SOUL REST IN ETERNAL PEACE

  10. I do not know what to say and where to start from. I do not know when I started to know you Papa Gislaine. As far as I am me I think that I learnt to know you.
    Now that you have left this word of the living things will never be the same.
    You have been an icon, a model, a pillar to so many . You have been there when it was hurting physical or emotional. With a smile you knew how to talk and touch and the pain would vanish. What to say Papa Gislaine? May you find peace and happiness on your way and destination. May you be received by the angels in heaven and with the multiple of saints and angels, you glorify eternally the Almighty God.
    You have left a legacy of peace, love and hardworking to all of us who will emulate you.
    Farewell Papa Gislaine, we shall meet again.

  11. Chère Marie Thérèse, hier soir j’ai appris avec beaucoup de tristesse le décès de ton mari. Il n’y a pas de mots pour exprimer ce que je ressens. Votre famille fait partie de mes meilleurs amis de longue date. Nous avons partagé beaucoup de choses, entre autres, des moments de joie et des moments de tristesses. Deux souvenirs me reviennent: lorsque on était étudiantes, Régine et moi venions chez vous en week-end à Bruxelles et on dormait avec toi dans ton lit, Docteur yaraye zamu! Je me rappelle encore de la petite Ghislaine. Un autre souvenir que je garderai toujours dans mon cœur, lorsque Felicien était en prison, tu es venue lui rendre visite. C’était un signe d’amitié très très fort, car très peu d’amis ont eu le courage de faire ce geste. Je vous en suis reconnaissante. Je suis de tout coeur avec vous. Vous venez de perdre une personne irremplaçable, nous aussi nous perdons un ami irremplaçable. Toute ma famille, se joint à moi pour vous exprimer nos sincères condoléances.
    Avec toute notre affection.

  12. Maria Theresa muvandimwe.
    Turi kure ariko agahinda turagasangiye. Gasarasi yatubereye urugero muri byinshi, infura imbere n’inyuma. Bwa nyuma namubonye twari Gand. N’ubu ndacyatanga ubuhamya bwa couple ya mbere nunvise isengera mu buliri, ikavuga ishapule ikongeraho n’andi nta gutegwa nta guhunyiza. Sinshidikanya ko yahitiye kwa Jambo na Nyina yakunze ubuzima bwe bwose.
    Ihangane muvandimwe na we n’abawe NyinawaJambo ababe hafi.

  13. I will always remember Augustine from our time together in Manguzi. He was my colleague, friend, neighbor and teacher. He was excellent in his work and saved many lives. He was greatly loved in the community. My sincere condolences to Marie Teresa, Chris, Ingrid and whole family. sending much love to you all.

  14. Umbwirire umuryango wa Augustin Gasarasi cyane cyane madame Gasarasi we nzi ko iyo mbishobora yari kuzambona mu baje guherekeza mucuti wanjye/wacu Augustin,tumusabira kwakirwa iwabo w’abantu, aho azaruhukira mu mahoro adashira. Augustin tuziranye kuva mu 1961,twongera kubonana mu 1969/1970 mu Bubiligi aje kunsura mu bitaro muri 2012,twongeye kubonana mu bukwe bwa Antoine Kayuku ari kumwe n’umufasha we.
    Sinshoboye kumutaka uko abikwiye, munyemerere gusa mbabwire ko asize inkuru nziza mu kuri iy’isi yacu.

  15. we have lost a true parent, we have lost a true husband, we have lost a hardworking man, we have lost a man of people, we have lost the incarnation of wisdom, we have lost a man of great faith. No doubt we have an ambassador in heaven. Tuzahora tukwibuka Mubyeyi. Ruhukira mu mahoro y’Uwo wakunze. Tugire ukwihangana.

  16. Twifatanije n’ umuryango wa Dr Gasarasi mu kababaro. Dr. Gasarasi mwibukira kuri byinshi. Yambereye umuganga w’ ikitegerezo (model) wagaragazaga ubuhanga, umurava n’ ubwitange mu kazi ke. yari umuntu wakirana abamusanga ubwuzu bwinshi. Yambereye umujyanama mwiza
    Turasaba Imana ikomeze abasigaye. RIP

  17. Twifatanije n’ umuryango wa Dr. Gasarasi. In three years I have known him, I am proud to have met him. He is a father, a friend. Rest in peace.

  18. A blessed glue to the whole family is gone!i can only ask us all to honor him by being a living testimony to his teachings!!may we all find it in us to check on each other as he used to for each and everyone of us!!
    May we find it in ourselves to be as kind,loving,caring,selfless just in his memory if not for anything else!!
    Lastly, to his immediate family,i can confidently say he is very proud of the way you chose to honor his life!
    May he find eternal peace and rest with the angels !!

  19. Umuryango nyarwanda ubuze bibliotheque y’urukundo nyakuri.
    Mzee Dr Gasarasi adusigiye umurage w’inseko yuzuye urukundo.
    Iyakuremye ikwakire mu bayo.

  20. Condoléances à toutes la famille, je n’ai pas eu la chance de le connaître personnellement mais je le connaissais à travers ses enfants. Connaissant les enfants je n’ai aucun doute du papa formidable qu’il était. Courage à toute la famille, je suis de tout cœur avec vous.

  21. “Dans le secret de l’existence,Dieu créa Dr Augustin Gasarasi.Dieu le regarda,Il le trouva beau et bon.Dieu fut content,Il sourit et Il le bénit”. Dire que Dr Augustin Gasarasi était un bon Médecin, ça ne suffit pas.Il fut mon Directeur à l’hôpital de Rutongo(Kigali Rwanda) entre les années 1975_85.Il était un Médecin très compétant qui aimait les malades.Il assurait la direction de l,Hôpital, visitait et organisait les dispensaires attachés à cet Hôpital. Une fois par semaine il allait opérer les malades au CHK (Centre Hospitalier de Kigali et assurait leur suivie.Il consacrait le gros de son temps à son travail.Je l,ai vu rarement se reposer.Mais malgré toutes ces occupations, il ne lui manquait pas de moment pour sa Famille et même pour la grande Famille.Dr Augustin Gasarasi aimait l’ordre et la propreté. Pour lui,le travail bien fait était une règle d,or.Dr Augustin G. savait se soucier du bien être social de son personnel.Il avait en lui des capacités humaines,qui lui facilitaient de régler ou de rectifier les situations les plus délicates. C,était un homme de bien. À Rutongo,dans ce grand Secteur minier à l’époque, la Famille du Dr Augustin Gasarasi était respectée,ils accueillaient tout le monde jeunes et adultes s,y sentaient comme chez eux.Chère Marie Thérèse, les enfants et petits enfants, la grande Famille et les amis,soyons chacun et chacune réconfortés. Dr Augustin Gasarasi est parti pour la vie éternelle avec Dieu.Sa mémoire reste à jamais dans nos ceours.
    May his soul rest in eternal peace

  22. Mukuru wacu Dr Augustin Gasarasi,
    Mu by’ukuri ntitwigeze tumenyana nkuko bamwe babikeka. Ariko twari duhuriye ku rukundo rw’UKURI. Wahoraga ubimbwira, ubinyandikira, ubintoza kandi ukanshyigikira. Waduhaga umuganda mu bitekerezo no mu nyandiko dusohora kuri Site yacu TFR – La Tribune franco-rwandaise. Inyandiko watugezagaho ntitwataga igihe tuzikosora twazitangaza uko tuzibonye, kuko twakubahaga cyane kandi twemeraga ubunararibonye bwawe n’urukundo wari ufitiye abanyarwanda wagezagaho ukuri wari ubereye intumwa.
    Uzakomeze kutuzirikana mu nturo nshya RUREMA yagutoranyirije.
    RIP cher grand-frère

  23. Innige deelneming bij het heengaan van Augustijn.

    We wensen de familie veel sterkte toe in deze moeilijke dagen!

  24. Twifatanije n’umuryango muri bino bihe vy’akababaro twabuze Umutama wacu w’intungane n’ubwitonzi agiye tukimukeneye.
    Umuhisi yari afise umutima w’urukundo, kwitaho imbabare, n’ubusabane.
    Nagende amahoro Imana Imwakire mu bwami bwayo Imuronse agashimwe yagenewe kamukwiye ku vyiza vyose yaranguye Imuhe uburuhukiro budashira.
    Twihanganishije umuryango umuhisi asize bigumye bakomere turi kumwe twese turasabira umuhisi.

  25. Chère Famille du Dr Augustin GASARASI, kuli uyu munsi wo guherekeza umubyeyi GASARASI A, twifatanije namwe mwese- Ntagushidikanya Immana yaramwakiriye mu bayo – namwe abe adusigiye mukomere kandi mukomeze mwihangane, abavandimwe n’inshuti tuzagumya tubabe iruhande- courage à tous – familles SEZIRAHIGA JBosco/ SEZIRAHIGA François

  26. Ubutumwa k’Umuryango wa Dr A.Gasarasi.
    ‐—–‐—-‐—–.———

    -Madame M.Thereza,
    -Bana ba Dr Gasarasi,
    -Muryango-mugari wa Dr Gasarasi,
    Inkuru mbi y’itabaruka rya Dr Gasarasi,kuri twe,Umuryango wa Karake,yabaye nk’inkuba ikubise.
    Kuri twe,Dr Gasarasi yari umuvandimwe akaba n’umubyeyi w’abana bacu.
    Kuri jye by’umwihariko,Dr Gasarasi mukesha ubuzima.Koko rero,ubwo nagiraga impanuka y’imodoka i Kigali muri 1974,najyanywe mu bitaro bya CHK mpasanga Dr Gasarasi.Niwe wamvuye adoda igikomere nari natewe n’ikirahuli cy’imodoka nakubiseho umutwe.
    Inkovu mfite mugahanga,uko nirebye mu maso nyimwibukiraho.
    Ubwo kandi yafunguraga ivuriro rye bwite(cabinet médical privé),hariya ku Kicukiro,Dr Gasarasi yakomeje kutwitaho igihe cyose twamwiyambazaga.
    Kuvuga Dr Gasarasi; ubumuntu bwe, impuhwe ze n’urukundo rwe mu bantu; ntabwo wabirangiza.
    Inzira zose yanyuzemo yabaye umushumba- mwiza; akazi yakoze, kuri we ntabwo kari umurimo, ahubwo kari inshingano, ubutumwa(mission). Aho yabaye hose, Dr Gasarasi yaranzwe n’ubworoherane no kubaha ikiremwa-muntu.
    Turasaba Imana ngo imwakire mu bayo kandi ngo namwe abo asize,ibahe imbaraga zo kwemera ugushaka kwayo no kubarinda kuyivumburaho kubera agahinda mutewe n’uko abasize.
    Mukomere kandi mwihangane.
    Twifatanyije namwe.

  27. Je garde un très bon souvenir du docteur Gasarasi la façon dont j’ai été accueillie au sein de leur famille après mon mariage en 1987 à kigali. J’ai été traité comme une princesse pendant ma lune de miel et à toute les réunions de famille où l’on se rendait chez vous, avec la complicité et l’implication totale de sa chère tendre épouse que je salue avec respect. Je me suis retrouvée à faire partie intégrale de la famille au point que à chaque naissance de mes enfants, Gasarasi se rendait disponible à faire le chauffeur pour mon retour avec le bébé à la maison et n’hésitait pas a reporter les Rdv de ses patients afin d’être au petit soins pour moi et le nouveau nouveau-né. Encore merci d’avoir été un beau père comme toute belle fille souhaiterait avoir je ne t’oublierai jamais que dieu t’accueille auprès de lui

  28. Dear Dad,
    On this Fathers’ day, so many memories keep flowing in my mind. I guess maybe it is because I am also about to step into fatherhood. This takes me back to the little conversations we have had in recent months before you departed to be with the Creator.
    About fatherhood, family values, politics, stories and history of our motherland etc…
    You were indeed my encyclopedia on any subject. You didn’t tell me how to live; you lived, and let me watch you do it.
    We are doing okay Dad but we miss you. Umukazana is doing fine under the circumstances…the countdown has begun for your grandchild’s arrival.
    Maman is coping, she misses you dearly, Violaine has been keeping her busy of late.
    Dear Dad, you will always be in our hearts, because in there you are still very much alive and love triumphs over death.
    Happy Fathers’ Day Papa

  29. Isengesho, papa yadusigiye. Twaribonye kuri PC ye, yarataragira uwo aryereka…

    Banyarwanda tujye duca bugufi dusabe.
    Nyagasani Mana ushobora byose,
    Wowe Nyilimpuhwe zahebuje, cyura ubuhoro mu Rwanda rwacu,
    Uhe impunzi zose gutahuka,
    Ababoheye muri za gereza babohorwe,
    Ihohotera n’iterabwoba bicike burundu,
    Abana banyoteye ubumenyi ubahe kwiga,
    Abaturage bashonje ubahe ikibatunga,
    Abambuwe ibyabo babusibizwe,
    Abanyantege nke ubasindagize,
    Abahinzi ubasubize amasambu yabo,
    Ibishanga byose ubisubize rubanda,
    Aborozi babone urwuri rw’amatungo,
    Abazunguzayi bahabwe amahoro,
    Abafashe inkota bazisubize mu rwubati,
    Abayobozi ubahe umutimanama,
    Abaguye ivutu rw’umurengwe basezererwe,
    Abanyagasuzuguro ubashyire ku murongo,
    Abayoborwa bose ubamare ubwoba,
    Abasenga ubakomereze isengesho,
    Abanyarwanda bose ubahe kukugana,
    Maze ubagwizemo imihigo yo kurwubaka,
    Imihanda yose bayigire nyabagendwa,
    Inzuzi n’imigezi bitembe imigisha,
    Ibyaro n’imigi bigarure ubuyanja,
    Inkiko zose zicuke gukangarana,
    Icyezezi cy’iterambere rirambye kibone gukeba umuseke mu cyoko,
    Igihugu cyose gihumeke ituze,
    Amahoro ahumurize bose,
    Imigenderano isiburwe,
    Impundu zivuge urwanaga,
    Ubumwe bwimikwe iteka,
    Imana yongere itahe i Rwanda,
    Ku bwa Yezu Kristu umwami wacu, amina.

    ———-
    ———-
    ———-

    Rwandans let us humble ourselves and pray.
    Lord God Almighty, All Merciful bring peace in our Rwanda,
    Give all the refugees a chance to return,
    Prisoners a chance to be freed,
    Let violence and terror be completely eradicated,
    Children who crave knowledge give them schools,
    Give the food to the hungry,
    Let properties that were taken away be returned to the owners,
    Let the weak be comforted,
    Give to the farmers their land back,
    Return the land to the people,
    That the herd grower get grazing land for their animals,
    That the street vendors be given peace.
    That those who fight put down their swords,
    Give counsel to the leaders,
    That the greedy be fired,
    Show the way to the disrespectful ones,
    Let all followers be without fear,
    Those who pray remain faithful to prayer
    Bring all Rwandans to you,
    And give them courage to build it,
    That all paths be safe to travel,
    That all rivers and streams be prosperous,
    Cities and towns be renewed,
    That all courts be less intimidating,
    That signs of sustainable development be on the rise,
    So that the whole country be calm,
    That peace comfort all,
    That the paths to neighbors be retraced,
    That songs of joy be sang,
    That unity be enthroned,
    That God once again come back to Rwanda.
    Through Jesus Christ our Lord amen.

  30. Nyuma y’imyaka 2 udusezeye, ntabwo turamenyera kutakubona, kutumva ijwi ryawe, kutabona inseko yawe…
    Aho wageze, warahakoreye ukiri kuri iyi si.
    Abasigaye, turakora ibishoboka byose kugira ngo tuzagere ikirenge mu cyawe.
    Izina GASARASI ntabwo rizasibangana…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *